issa
Umutoza wa Police FC yitakarije icyizere

May 2, 2026 - 10:35
 0

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa yagaragaje ko kugira icyo yakora ku gikombe cya Shampiyona ari ibintu bidashoboka mu gihe APR FC iri imbere ye.

Ibi Ben Moussa yabigarutseho cyane ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma y’umukino Police FC yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona.

Ni umukino wakomereye cyane ikipe ya Police FC kuko yatangiye igorwa cyane n’abasore ba Gorilla FC barimo Mosengo Tansele watsinze igitego hakiri kare nubwo cyaje kwishyurwa na Byiringiro Lague mu minota ya nyuma y’umukino.

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yagaragaje ko nta cyizere agifite ku gikombe nyuma y’uko yitwaye nabi bigatuma mu mikino irushwa amanota agera ku 10 na APR FC iyoboye amakipe ya hano mu Rwanda. 

Yagize ati “ Mu by’ukuri, kuvuga ko nshobora gutwara igikombe ubu hasigaye imikino 5, kandi APR FC iturusha amanota 10, biragoye cyane. Ubu turimo gushaka umwanya wa kabiri, kuko tutazi amakipe azahura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.”

Uyu mutoza agaragaza ko amahirwe basigaranye kugira ngo Police FC ibashe gusohokera igihugu ari uko APR FC yabafasha igatwara igikombe cy’amahoro, naho ibyo gutwara igikombe byo abona bigoye.

Yagize ati “ Niba APR FC itwaye igikombe cya shampiyona ikanatwara n’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya kabiri ku rutonde ishobora kuzahagararira igihugu mu irushanwa rya Confederation Cup. Ni yo mpamvu ubu turi gushaka umwanya wa kabiri. Dutegereje kandi kureba uko Rayon Sport izitwara.

Ariko gutwara igikombe cya Shampiyona biragoye. Mu mibare birashoboka, ariko urebye uko amakipe akina, bisa n’ibidashoboka. Simbona ko APR FC yatsindwa imikino 4 mu mikino 6 isigaye. Oya, simbitekereza.”

Ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 45 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, irarushwa na APR FC amanota agera ku 10 kuko yo ifite amanota 55. Uyu mwanya wa Kabiri Police FC irimo kwifuza gutwara, iwuhanganiye na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS nazo ziri aho hafi kandi zirutanwa amanota macye.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373