issa
Mukura VS yazanye uburyo bushya bwo gufasha ikipe ku bafana bayo

Sep 1, 2025 - 15:22
 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangiye igikorwa cyo gushyira mu byiciro abafana bayo hagendewe k’uko bifite. 

Ku cyumweru tariki 31 Nzeri 2025, Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports n’abanyamuryango, bakoze inteko rusange yigiwemo uko umwaka w’imikino wagenze ariko hanategurwa uyu mwaka w’imikino Saison 2025-2026.

Muri iyi Nteko rusange ya Mukura Victory Sports, hatangarijwemo ko uyu mwaka w’imikino iyi kipe izakoresha Milliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga Mukura VS izakoresha Milliyoni 363 ari mu yafatika ndetse na Milliyoni 37 azava mu bafatanyabikorwa iyi kipe yabonye.

Muri iyi nteko rusange kandi hashyizweho ibyiciro abakunzi ba Mukura Victory Sports bagomba kubamo kugira ngo bakomeze gufasha ikipe yabo muri iyi myaka iri imbere igiye kuza.

Muri ibi byiciro harimo Inkingi, izaba igizwe n’abantu 7 bakazatanga nibura Milliyoni 3. Hari kandi Imena izaba igizwe n’abantu 6 bakazatanga Milliyoni 1, Hari Ingenzi izaba igizwe n’abantu 12 bakazatanga Ibihumbi 500, hari Umukunzi, kizaba kigizwe n’abantu 10 bakazatanga ibihumbi 100 ndetse kandi hari n’icyitwa Mukura Twaje, kizaba kirimo abantu 45 bakazatanga ibihumbi 20. 

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwemeje ko uyu mwaka iyi kipe izaba imwe mu zihatanira igikombe kimwe mu bizahatanirwa uyu mwaka. Ubwo bivuze ko igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro bazaba bahari.

Nyuma y’iyi nteko rusange hanakinwe umukino wa gishuti wahuje Gasogi United na Mukura Victory Sports urangira iyi kipe y’i Huye ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

Mu bayobozi bashya batowe harimo abahagarariye abafana mu gihugu hose ba Mukura Victory Sports hisangamo abanyamakuru 2 barimo Ishimwe Olivier ‘Ba’ ukorera Isango Star ndetse na Uwanyirawe Antonio usanzwe akora kuri BTN TV.

Komite nyobozi y’abafana ba Mukura Victory Sports.

Peresident: Ntahobavukira Etienne

Visi Perezida: Beatrice

Umunyamabanga: Olivier Ishimwe

Abahuzabikorwa mu mujyi wa Kigali: Uwanyirawe Antonio na Kazungu naho Huye ni Mutoni na Masoudi

Umukino ubanza wa Shampiyona y’u Rwanda Mukura Victory Sports izatangira ikina na Musanze FC tariki 13 Nzeri 2025. 

Musoni Protais ushinzwe ibikorwa bya Mukura Victory Sports 

Meya w'akarere ka Huye, Sebutege Ange nawe yari mu bitabiriye inteko rusange

Mukura Victory Sports yatsinze Gasogi United

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373