issa
Nuni Omot yageze i Kigali: APR BBC yongera imbaraga mbere ya playoffs

Jun 1, 2025 - 10:49
 0

Icyamamare muri basketball mpuzamahanga Nuni Omot mu gitondo cyo kuruyu munsi wo kucyumweru yasesekaye i Kigali, azanye n’amateka n’imbaraga nshya zitezwe kuzamura APR BBC mu rugamba rutoroshye rwa BAL Playoffs 2025

Omot ukomoka muri Sudani y’Epfo wakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika yagaragaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’akanyamuneza kenshi yakirwa n’abayobozi ba APR BBC ndetse n’abafana batari bake bari baje kumwakirana ubwuzu, mumagambo ye yavuze ko ashimishijwe no kongera kugaruka mumarushanwa ya BAL 2025.

Ati: “Nari maze imyaka ibiri ntakandagira muri iri rushanwa ariko ubu ndumva mfite inyota n’imbaraga byo kongera kuryitabira by’umwihariko mfasha APR BBC kugera ku nzozi zayo.”

Uyu musore w’igihagararo azwiho ubuhanga bwo gutsinda amanota ku buryo buhoraho no gukina mu myanya itandukanye ku kibuga. Ni umwe mu bakinnyi baranzwe no kuba intwaro za Al Ahly yo mu Misiri ubwo yatwaraga igikombe cya BAL mu 2023 akaba yongeye kugaruka mumarushanwa ya BAL.

Kwinjiza Nuni Omot mu ikipe ni intambwe ikomeye igaragaza ko APR itaje kwitabira gusa ahubwo yaje guhatanira intsinzi aho byitezwe ko azayifasha murugendo rutoroshye igiye kujyamo South Africa.

 Aha yari ageze kukibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856