issa
Bukayo Saka yarijijwe bikomeye n’ababyeyi be 

Feb 27, 2026 - 12:42
 0

Rutahizamu wa Arsenal FC, Bukayo Saka, yafashwe n’ikiniga ndetse arira amarira y’ibyishimo nyuma yo guhabwa ibaruwa ikora ku mutima yandikiwe n’ababyeyi be, ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka itanu azajya ahembwa 300,000 by’amayero ku cyumweru.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande yabaye umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi muri Arsenal FC nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka itanu, bishimangira ko ari umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri iyi kipe itozwa na Mikel Arteta.

Uretse amafaranga, Saka yari anafite inyota yo kongera kugaragaza urukundo n’umubano afitanye n’iyi kipe yatangiriyemo nk’umwana wize mu ishuri ryayo ry’abato rya Hale End.

Bukayo Saka nyuma yo gusinya ayo masezerano, yafashwe n’amarangamutima akomeye ubwo yahabwaga ibaruwa igaragaza ko ababyeyi be batewe ishema nawe kubera intambwe nshya agezeho.

Iyo baruwa yagiraga iti “Uhereye ku minsi ya mbere wateraga umupira mu nzu n’ahaparikwa imodoka, twabonaga ibyishimo byakuzaniraga. Icyo tutari tuzi ni uko ibyo byishimo byawe, bihujwe no kwitanga no kwizera kwawe, byari kukugeza kure cyane. Ntiwigeze wibagirwa indangagaciro zawe, ukwizera kwawe cyangwa abantu bagushyigikiye mu rugendo rwawe. Ibyo biradushimisha kurusha igitego icyo ari cyo cyose, igikombe cyangwa amasezerano ayo ari yo yose.”

Ababyeyi ba Bukayo Saka bamwibukije ko intsinzi idapimirwa gusa ku byo wagezeho ahubwo ipimirwa ku mico yawe.

Bagize bati “Wibuke ko intsinzi idapimirwa ku byo wagezeho gusa, ahubwo ipimirwa no ku mico yawe. Komeza useke Bukayo, wishimire uru rugendo. Komeza wizere kandi ukomeze ube urugero ku rubyiruko rwinshi rukureberaho.”

Ubwo yasozaga gusoma iyo baruwa ari mu kiganiro kuri CNN, ari na bo bayimushyikirije, Saka yagize amarangamutima menshi atabasha kuvuga neza.

Yagize ati “Wow. Ntabwo nsanzwe mbona mama na papa bambwira amagambo nk’aya kenshi. Mbuze amagambo yo kuvuga, Biratangaje. Nta kindi navuga uretse kubashimira. Sinari kuba ndi hano iyo bataba bo. Ibi si ibintu bisanzwe. Ni nk’amahirwe umwe mu bantu miliyoni ashobora kubona. Ndashimira cyane kandi ni byiza cyane.”

Nubwo amaze gushimwa ku giti cye kubera uko yitwara neza muri Arsenal no mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, igice kigikomeye mu rugendo rwa Saka ni ukwegukana ibikombe.

Ikipe ya Arteta iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, ku nshuro ya mbere kuva mu 2019, aho ubu irusha amanota atanu Manchester City ibakurikiye.

Arsenal iracyahatanira ibikombe bine muri uyu mwaka w’imikino, aho umukino wa nyuma wa Carabao Cup bazahuramo na Manchester City mu kwezi gutaha ari yo mahirwe ya mbere yo kwegukana igikombe.

Man Of The match again – Bukayo Saka bossing Europe as well as the Premier  League – | OneFootball

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Bukayo Saka yarijijwe bikomeye n’ababyeyi be 

Feb 27, 2026 - 12:42
Feb 27, 2026 - 12:43