issa
Rayon Sports yatumye FERWAFA yimura umukino wari buyihuze na APR FC wa Super Cup

Jul 30, 2025 - 16:34
 0

Rayon Sports niyo yatumye umukino wa Super Cup wagombaga kuyihuza na APR FC wimurwa.

Tariki 2 Kanama 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports na APR FC zari bukina umukino wa Super Cup ariko uyu mukino waje kwimurwa bigizwemo uruhare na Rayon Sports.

Ibi byemejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee mu kiganiro yagiranye na Televisiyo Rwanda ku munsi wo ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025.

Twagirayezu Thadee yavuze ko basabye FERWAFA ko yabafasha ikimura uyu mukino kuko wari butume umunsi mukuru wa Rayon Sports ugenda neza kuko nta mwanya uhagije bari bubone wo gutegura.

Yagize ati “ Reka nshimire ubuyobozi bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo yadufashije. Super Cup yagombaga kuba mbere y’umunsi twari bukinireho na Yanga. Twarabasabye barabitwemerera, niyo mpamvu bawegeje inyuma. Iyo dukina Super Cup mbere ya Rayon Day ntabwo byari buse neza.”

Nyuma yo kwimura umukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC kugeza ubu ntabwo haratangazwa i Tariki uzabera.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umunsi mukuru wa Rayon Sports uzaba tariki 15 Kanama 2025. Ni umukino iyi kipe izakinamo na Yanga Africans izaba iturutse hanze y’u Rwanda, mu gihugu cya Tanzania.

Umukino wa Super Cup wimuwe kubera Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373