issa
Umukinnyi uzajya avuga yapfutse umunwa, ashobora kuzajya ahabwa ikarita y’umutuku

Mar 2, 2026 - 14:35
 0

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino yemeje ko umukinnyi uzajya avuga yapfutse umunwa hagakekwa ko yakoreye mugenzi we irondaruhu azajya ahita ahabwa ikarita y’umutuku.

Ibi Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sky News avuga ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bapfuka iminwa yabo mu gihe bagirana amakimbirane n’abo bahanganye bakwiye guhabwa ikarita itukura, hashingiwe ku gukeka ko baba bavuga amagambo y’ivangura cyangwa atari meza.

Infantino yanatangaje ko yifuza kugabanya igihano gisanzwe cy’imikino 10 gihabwa abakinnyi bahamijwe irondaruhu ariko bakagaragaza gusaba imbabazi, kugira ngo bibafashe guhindura imyitwarire. 

Ibi bije nyuma y’uko Vinícius Júnior atangaje ko yakorewe irondaruhu ubwo Real Madrid yakinaga umukino ubanza wa UEFA Champions League na Benfica wabaye tariki 17 Gashyantare 2026. Uyu mukino waranzwe n’ibirego by’uko Gianluca Prestianni wa Benfica yapfutse umunwa akoresheje umwenda yambaye avuga amagambo akomeretsa Vinícius Junior.

Infantino yagize ati “Niba umukinnyi apfutse umunwa akavuga ikintu kigira ingaruka z’ivangura, agomba guhita ahabwa ikarita itukura. Hagomba kubaho gukeka ko yavuze ikintu atagombaga kuvuga, kuko bitabaye ibyo ntiyari kuba apfutse umunwa.”

Mu gihe Benfica yabanje kuvuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo babasebye, umutoza José Mourinho yavuze ko niba Prestianni ahamwe n’icyaha cy’irondaruhu, umwuga we muri iyo kipe waba urangiye.

Infantino yemeye ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, UEFA, igomba kubanza kurangiza iperereza rwabo, cyane ko Prestianni yari yahagaritswe by’agateganyo ku mukino wo kwishyura Benfica yatsinzwemo na Real Madrid ibitego 2-1.

Hateganywa ko amategeko y’umupira w’amaguru azakazwa n’Urwego Mpuzamahanga rushyiraho amategeko y’umukino (International Football Association Board), bitarenze mu kwezi kwa kane, kugira ngo azatangire gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi kizaba muri Kamena uyu mwaka.

Infantino yakomeje agira ati “Sinumva impamvu umuntu yapfuka umunwa ntacyo ahisha. Ibyo ni ibintu byoroshye. Tugomba gufata ibyemezo bikomeye kugira ngo turwanye ivangura.”

Yanavuze ko ibihano bidakwiye kuba uguhana gusa, ahubwo hakabaho no guha amahirwe abakoze amakosa bagasaba imbabazi ndetse no bakerekana ko biteguye guhinduka, ku buryo igihano cyagabanywa mu gihe hagaragaye gusaba imbabazi bya nyabyo.

Yagize ati “ Tugomba guhagarika ivangura. Ntitwakomeza kuvuga ko ari ikibazo cya sosiyete gusa, ngo natwe ntidushobore kugira icyo dukora kirenze ibyo dusanzwe dukora.”

Benfica's Prestianni gets provisional one-match ban for Vinicius incident |  Football News | Al Jazeera

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373