issa
Rayon Sports igiye kugarura umutoza ndetse yashyize akadomo ku kibazo cya Sadate

Feb 3, 2025 - 21:27
 0

Kuri iki cyumweru tariki 2 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yakoze inama y’inteko rusange idasanzwe yagombaga kwigirwamo ibintu bitandukanye bigomba gufasha iyi kipe mu myaka iri imbere.

Muri iyi nteko rusange hagaragayemo abayobozi batandukanye bahagararaiye amwe mu ma Kompanyi akomeye hano mu Rwanda ndetse harimo n’abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bagombaga gusobanurirwa umushinga wa Rayon Sports (Rayon Sports LTD), ugomba gutangizwa mu minsi micye iri imbere.

Mu nteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports hatowe amategeko mashya agomba kugenga buri rwego ruyoboye iyi kipe haba abayoboye umuryango wa Rayon Sports bahagarariwe na Twagirayezu Thadeé ndetse n’urwego rw’ikirenga rw’iyi kipe ruhagarariwe na Paul Muvunyi.

Nyuma y’inteko rusange abayobozi ba Rayon Sports bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru basobanurira abari aho icyo iyi nteko rusange yari igamije ariko banasubiza bimwe mu bibazo bikomeje kwibazwa n’abakunzi ba Rayon Sports.

Muri iki kiganiro Twagirayezu Thadeé yagarutse ku ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye Rayon Sports asaba million zigera kuri 90 avuga ko yahaye iyi kipe binyuze mu bikorwa bye ubwo yari umuyobozi muri Rayon Sports.

Yagize ati” Yaranditse turamusubiza rero navuga ko yanyuzwe kuko atongeye kwandika. Amategeko twagenderagaho mu gihe gishize ubu twatoye amategeko mashya agiye gutangira kutuyobora kuva uyu munsi, rero navuga ko turi kuva mu buryo bwa kera tuza mu buryo bugezweho.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru Twagirayezu Thadeé yatangaje ko umutoza wungirije yagize ibibazo by’umuryango ari yo mpamvu adahari ndetse anagaruka ku mutoza Ayabonga Lebitsa wongereraga imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports uheruka gusezera.

Yagize ati” Umutoza wungirije azaza ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, kuko yari yagize utubazo tw’umuryango ariko itike twarayohereje.

Ayabonga Lebitsa yaradusezeye atubwira ko ari impamvu ze bwite ariko turacyari kumubaza izo mpamvu ze nitumara kuzimenya hari igihe mwabona agarutse ariko ntatagaruka nabwo tuzakomeza gukora kugirango dukomeze duhangane tube aba mbere.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya Shampiyona igomba gutangira tariki 7 gashyantare 2025. Iyi kipe izatangira Shampiyona isurwa n’ikipe ya Musanze FC tariki 8 Gashyantare 2025.

Imikino ibanza ikipe ya Rayon Sports yasoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36 yarushaga ikipe ya APR FC amanota 5 kuko yari iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 31.