Rayon Sports iguye mu rugo abafana bataha bijujuta

Mar 29, 2025 - 21:02
 0

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Mukura Victory Sports gitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na 35 z’umugoroba, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports, watangiye. Ikipe ya Rayon Sports yatangiye yataka cyane izamu rya Mukura Victory Sports ariko itangira ihusha bikomeye.

Ku munota wa 4, ikipe ya Mukura Victory Sports yabonye uburyo bukomeye cyane ariko abakinnyi ba Rayon Sports bahita bawushyira muri Koroneri, itewe ntiyagira ikivamo.

Ku munota wa 8 gusa, rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abbedy, yabuze igitego ku ishoti rikomeye yari ateye ariko umuzamu Sebwato Nikolas aratabara.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yagowe n’ikibuga cyane kuko wabonaga abakinnyi hafi ya bose barimo kunyerera ndetse ari nako igenda itakaza imipira imwe n’imwe ikifatirwa na Rayon Sports.

Ku munota wa 14, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo ariko wavuga ko budakomeye aho Biramahire Abbedy yazamukanye umupira abasore ba Mukura Victory Sports bawushyira muri Koroneri, itewe ntiyatanga umusaruro.

Ikipe ya Rayon Sports yari irimo gukina neza cyane ariko ukabona ko abakinnyi bayo barimo guhuzagurika cyane. Ku munota wa 34, yaje kubona amahirwe akomeye cyane ndetse avamo igitego cyari gitsinzwe na Biramahire Abeddy ariko umusifuzi ahita acyanga kuko hari habayemo kuwukora n’ukuboko.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda yataka cyane izamu rya Mukura Victory Sports ariko bikomeza kwanga.

Mu minota 3 y’inyongera ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe yo kubona igitego ariko amahirwe Biramahire Abeddy yabonye atera ipoto ry’izamu umupira uvamo.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice twabonye ikipe ya Rayon Sports irusha cyane Mukura Victory Sports ariko kubona ibitego bikomeza kugorana cyane.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri yiharira cyane umupira ari nako abataka bayo bakomeza guhusha uburyo bugiye bukomeye ariko kubona igitego bikomeza kwanga.

Ku munota wa 57, ikipe ya Rayon Sports yaje kwataka cyane izamu ry’ikipe ya Rayon Sports ariko Muhire Kevin aza gukorerwa ikosa hatewe kufura umupira uca hejuru y’izamu cyane.

Ku munota wa 61, ikipe ya Rayon Sports yaje gukora impinduka, umutoza Robertihno akuramo Rukundo Abdoulhman ndetse na Souleymane Daffe yinjizamo Aziz Bassane na Kanamugire Roger.

Ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kwataka cyane na Rayon Sports yaje gushira ubwoba  ndetse ku munota wa 67, yaje guhusha igitego ku burangare bw’abakinnyi ba Rayon Sports.

Ombarenga Fitina yakoze ikosa ku munota wa 70 w’umukino wananiwe gutanga umupira neza kuri kufura yari itewe na Muhire Kevin, Rayon Sports ibura ayo mahirwe yo gutsinda igitego.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukora amakosa yo gutakaza imipira mu kibuga hagati ndetse bituma itsindwa igitego.

Ku munota wa 76 rutahizamu wa Mukura VS, Abdoul Djalil yafashe umupira ahita atereka mu izamu mu buryo bwihuse cyane, ikipe ya Rayon Sports ijya inyuma y’igitego 1.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ijya ku gitutu cyinshi cyane kuko kuva yatsindwa igitego, ntabwo yongeye gushyira umupira hasi ngo ikine ahubwo umupira wose wafatwaga woherezwaga imbere ukifatirwa na Mukura VS.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yahise itangira kurya iminota kuko umukinnyi wese wakorerwaga ikosa guhaguruka habanzaga kuza mu kibuga abaganga.

Mu minota ya nyuma ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uhawe Muhire Kevin uvuye kuri Nsabimana Aimable ariko ateye ishoti umupira uca ku ruhande.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports, urangiye Mukura ari yo itahanye amanota 3 ku gitego 1-0.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports itsinzwe, bitumye iguma ku manota 46 naho ikipe ya Mukura Victory Sports ihise igira amanota 33.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports iguye mu rugo abafana bataha bijujuta

Mar 29, 2025 - 21:02
Mar 30, 2025 - 08:38

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.