issa
Impinduka muri APR BBC  mbere ya BAL 2025

May 9, 2025 - 15:29
 0

Mu gihe iminsi igenda yegera ngo hatangire imikino ya Nile Conference y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025, ikipe y’Ingabo z’igihugu APR BBC ikomeje imyiteguro ikomeye aho yongeyemo umukinnyi Dylan Schommer usanzwe akinira Union Neuchâtel yo mu Busuwisi ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi winjiye mu ikipe asimbuye bamwe mu bayivuyemo kubera imvune, yitezweho gutanga umusanzu we nubwo atari umwe mu bamenyerewe cyane ku ruhando mpuzamahanga, ndetse no mu Ikipe y’Igihugu ubusanzwe abona iminota micye yo gukina. Gusa yahawe amahirwe yo kwigaragaza, by’umwihariko mu gihe Shema Osborn na Nobel Boungou-Colo batazaboneka kubera imvune zabakuye mu kibuga.

APR BBC izitabira iri rushanwa rigiye kubera muri BK Arena kuva ku wa 17 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2025, aho iri mu itsinda rimwe na Al-Ahli Tripoli yo muri Libya, MBB yo muri Afurika y’Epfo, na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Uyu mwaka uzaba ari uwo kwisubiraho kuri APR BBC nyuma y’uko umwaka ushize ititwaye neza, igasezererwa hakiri kare ikabura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma yabereye i Kigali. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bwafashe isomo kandi intego kuri iyi nshuro ari ugukomeza kugera ku nzozi zo kugera kure hashoboka.

Imikino ya Nile Conference ikinwa mu matsinda, buri kipe ikaba igomba guhura n’izindi ebyiri inshuro ebyiri (imikino ibanza n’iyo kwishyura). Amakipe abiri ya mbere mu itsinda azahita abona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera muri Afurika y’Epfo. Andi abiri asigaye azashakamo ayo yatsinzwe neza kugira ngo hakorwe urutonde rw’abakomeza.

Imikino ya nyuma iteganyijwe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025, aho amakipe umunani azahura mu mikino yo gushaka uko bahura muri ¼ cy’irangiza (seeding games), nyuma hakazatangira imikino yo gukuranwamo kugeza ku mukino wa nyuma.

Irushanwa rya BAL ryatangiye mu 2020, rikaba ryarigaruriwe cyane n’amakipe yo mu burasirazuba n’amajyaruguru y’Afurika. Mu mwaka ushize, habaye impinduka zikomeye ubwo Petro de Luanda yo muri Angola yegukanaga igikombe, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ibigezeho.

APR BBC na yo irashaka kwandika amateka mashya, ikaba iri mu rugendo rwo kwiyubaka ngo ibe imwe mu makipe y’icyitegererezo muri Afurika.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Impinduka muri APR BBC mbere ya BAL 2025

May 9, 2025 - 15:29
May 9, 2025 - 16:28