Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwarekuye Ntazinda Erasme
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwarekuye Ntazinda Erasme wari ukurikiranyweho icyaha cyo guta urugo n'ubushoreke.
Ku itariki 9 Gicurasi 2025 Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wayoboye akarere ka Nyanza arekurwa nyuma y'uko umugore we atanze ibaruwa isabira imbabazi umugabo we yanditswe ku itariki 3 Gicurasi 2025.
Icyaha cyo guta urugo n'ubushoreke cyaregewe n'urukiko bigizwemo uruhare n'umugore wasezeranye na Ntazinda Erasme.
Muri Kanama 2024 Ntazinda Erasme yataye urugo asanga inshoreke babanye igihe noneho umugore w'isezerano arashoberwa.
Yigiriye inama yo kugana ubugenzacyaha nabwo bukora iperereza bityo bashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha nabwo bwasanze byarabaye babona kuregera urukiko.
Umugore rero nyuma yo kugirira impuhwe uwo bashakanye yahisemo kumubabarira noneho urukiko rubiha agaciro.
Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye ibyaha n'ibihano mu ngingo ya 140 ivuga ko ikurikirana ry'icyaha cy'ubushoreke no guta urugo ridashobora kubaho hatareze uwahemukiwe mu bashakanye.
Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika urubanza aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.
Icyakora nubwo uwatanze ikirego yakwisubiraho, iyo ikirego cyamaze kuregerwa urukiko, umucamanza asuzuma icyo kirego akabona gufata umwanzuro.
Afite ububasha bwo kwemera izo mbabazi Cyangwa se akazanga ariko akabitangira ubusobanuro.


Kinyarwanda
English
Swahili









