Afurika y’Epfo yohereje itsinda rya polisi i Paris gukurikirana urupfu rwa Ambasaderi wayo
Ubuyobozi bwa Leta y’u Bufaransa bwatangaje ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ku rupfu rwa Nathi Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo wapfiriye muri icyo gihugu, ko nta bimenyetso byerekanye ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi nk'uko byagiye bikekwa cyane bituma Polisi ya Afurika y'Epfo yohereza aba Polisi bayo batatu kwikorera iperereza ryimbitse.
Nathi Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu gihugu cy'Ubufaransa, mu ntangiriro z’iki cyumweru yasazwe yapfiriye hanze ya Hoteli ya Hyatt Regency i Paris, Abapolisi bo mu Bufaransa kuri uyu wa 11 Ukwakira batangaje ko mu iperereza rimaze gukorwa nta bimenyetso by’imirwano cyangwa se urugomo byigeze bigaragara uretse ko ngo idirishya ry’icyumba cyo ku igorofa rya 22 uwo Nathi yari acumbitsemo ryasanzwe rifunguye ryaciwe.
Icyakora hari ubutumwa bw’inyumvo by’umuntu ufite ibibazo, agahinda no kwiheba Polisi y'Ubufaransa ivuga ko yabonye muri telephone y’uwo Nathi yari yoherereje umugore we mbere y'uko apfa uretse ko umuryango we uhakanira kure ibyo byose bigeragezwa kuvugwa ko yaba yariyahuye ahubwo ukavuga ko hari abari inyuma y’urupfu rwe.
Amakuru akomeje gutangazwa n'ibinyamakuru byo muri Afurika y'Epfo ni uko urupfu rw’uwo Nathi wari Ambasaderi w’icyo gihugu rwateye igitutu Leta ya Afurika y’Epfo ko yohereza itsinda ry’abapolisi batatu bayo muri icyo gihugu cy'Ubufaransa kujya gufatanya n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu mu iperereza ryimbitse hagamijwe kumenya ibiri inyuma y’urupfu rw’uwo Nathi.
Biteganyijwe ko Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa ari buherekeze akanavuga ijambo ryo guherekeza nyakwigendera Nathi kuri iki cyumweru mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Nyakwigendera Nathi Mthethwa yatangiye inshingano za Ambasaderi mu mpera za 2023. Mbere y'aho, yakoraga mu myanya itandukanye ya guverinoma irimo gukora muri Minisiteri y’Umuco n’Ubuhanzi ndetse n’iy’Imikino.
Kugeza ubu impande zombi hagati y'Ubufaransa na Afurika y'Epfo zikomeje gukorana bya hafi mu iperereza rikomeje hagamijwe kumenya icyateye urupfu rw’uwo nyakwigendera Nathi.


Kinyarwanda
English
Swahili









