Aba 'YouTubers ' batatu na nyiri akabari bafungiye I Nyamata
Abanyamakuru bo kuri YouTube, Nshimiyimana Janvier (Romeo) ukorera 3D TV Rwanda, Ishimwe Samuel (P Onika) akorera 3D TV Rwanda na Muhire Pascal (Jason) ukorera Maisha Empire, bafunzwe ku wa gatatu tariki 3 Nzeri 2025. Bafunganywe na nyiri akabari banywereyemo.
Abanyamakuru bo kuri YouTube, Nshimiyimana Janvier (Romeo) ukorera 3D TV Rwanda, Ishimwe Samuel (P Onika) akorera 3D TV Rwanda na Muhire Pascal (Jason) ukorera Maisha Empire, bafunzwe ku wa gatatu tariki 3 Nzeri 2025.
Ku wa 3 Nzeri 2025 bagiye mu kazi mi karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange aho Ujeku Marshal yari yashyikirije inzu umuturage. Icyo gihe bari kumwe n'abandi bakorera ku miyoboro ya YouTube itandukanye.
Nyuma rero mu gihe cyo gutaha basigaye muri kariya karere biyakira ari hano hakomotse urugomo no gushyamirana n'umuturage bari mu kabari kamwe. Habayeho kutagira ibyo bumvikana bivamo kurwana.
Uko byagenze
Abasuye bariya banyamakuru bakaganira babatekerereje uko byagenze. Ubwo bari mu kabari k'umukobwa nawe ufunze, bicaye mu cyumba ari batatu bisomera manyinya banaganira. Haje umugabo wasomye ashira inyota atangira kubasaba ko bamugurira inzoga.
Baramuhakaniye bamubwira ko nibongera guhura bazamugurira. Kubera ko yari yashize inyota yanze kubava I ruhande yiyemeza kubasagarira.
Bahisemo kumusohora ariko ageze hanze yegera idirishya atangira kubatezaho rwaserera. Yakubise ibirahure arabimena, nabyo biramukomeretsa. Yarasakuje cyane avuga ko yakubiswe ndetse banamutwarira telefoni.
Habayeho ko abo banyamakuru bahamagara inzego z'umutekano kugirango birengere dore ko bari basagariwe. Polisi ihageze yatwaye abatabaje, itwara nyiri akabari isiga nyiri uguteza ibyago n'imidugararo.
Bakorewe dosiye ari bane barara muri kasho ya polisi bukeye ku wa 4 Nzeri 2025 bashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha noneho bakorerwa dosiye. Kuri uwo munsi kandi nyiri uguteza ibibazo yatanze ikirego avuga ko yakubiswe, yakomerekejwe kandi yibwe telefoni ye.
Aba banyamakuru bakurikiranyweho icyaha cyo guteza umutekano muke aho banyweraga, gukubita no gukomeretsa no kwangiza ibikorwa by'abandi. Ni ibyaha bakoreye I Nyamata ari naho bafungiye.
Iminsi ine irashize bari muri kasho ku buryo mu gihe uwo watanze ikirego aramutse ataganirijwe ngo atange imbabazi, dosiye yabo yashyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo bugakora dosiye mu minsi itanu ikaregerwa urukiko.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nicyo cyaha kijyana abantu benshi muri gereza ku buryo iyo bikemukiye mu nzira y'ubwimvikane ari byo bitanga umusaruro hatabayeho ko abagikurikiranyweho bakatirwa igifungo muri gereza.
Mu byaha by’inshinjabyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyiganje mu nkiko z’u Rwanda kuko raporo igaragaza ko umwaka 2023 w’ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716.
Gukubita cyangwa gukomeretsa byagaragaye cyane mu nkiko zo mu Rwanda cyane ko amadosiye abishingiyeho agize 25% by’ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.
Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n’urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 [31,7%], abafite 41 kugera kuri 50 [16,9%] mu gihe abafite hagati y’imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.
Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









