RIB yafunze Prof. Munyaneza wayoboraga WASAC
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa WASAC. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatunganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w'akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw'ineza ya rubanda.
Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y’uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha, ku wa 17 Nyakanga 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









