Ibyo mutabwiwe kuri dosiye ya Eric Semuhungu
Kuva mu 2024 ubwo Eric Semuhungu igihe yirukaniwe muri Amerika akaza mu Rwanda yatangiye kugirana urukundo n'abasore batandukanye bagakorana imibonano mpuzabitsina. Ni na cyo gihe yatangiye gukora ibiri muri dosiye akurikiranyweho mu butabera bw'u Rwanda.
Eric Semuhungu uzwi ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu bimwe mu bimenyetso bya gihanga bizifashishwa n’Ubushinjacya mu kumushinja ibyaha akurikiranyweho, byamaze kuboneka. Mu murongo wo gucukumbura ibibera mu nkiko, UKWELITIMES yateye akajisho ku bareze Eric Semuhungu n’ibyo bashingiraho bamurega.
Dosiye ya Eric Semuhungu ikubiyemo ibyaha bitatu;Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,icyaha cyo gushyira hanze amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa, n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Kiriya cyaha cya mbere kiri mu byaha bihabwa ibihano biremereye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15, mu bimenyetso bya gihanga byerekana ko hari abasore babiri bamureze. Hari uwo twahaye code ya ‘IJ’ imuranga mu kwirinda ko amazina ye ajya hanze ya yatangiye gusambana nawe afite imyaka 19 y’amavuko.
Uwo IJ yamutangiye ahagana mu 2024 amusambanya mu kibuno yabanje kumusindisha nkuko mu kirego yatanze yabivuze. Hari undi ‘IB’ufite imyaka 20 y’amavuko wavuze ko yamusambanyije inshuro zirenga 15 kandi yabanje kumusindisha. Inshuro za nyuma byabaye muri Mutarama na Gashyantare 2026.
Amatsinda ya Whatsap azifashishwa muri uru rubanza
Semuhungu Eric ni umwe mu bagize amatsinda ya Whatsap ryitwa’Perfect boy&handsome,New Choice Orginal, Star 250 bigaragara ko yanyuzwagamo amashusho y’urukozasoni y’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina mu kibuno.
Ku cyaha cyo gukangisha gusebanya hari ubutumwa yandikiye ‘IJ’ amubwira ko nataza ngo bakore imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno azamurega kuri nyina. Ayo mashusho yari ku mbuga nkoranyambaga za Instagram na Snapchat.
Eric Semuhungu yatangiye gukundana no kwandikirana n’abagabo cyangwa se abasore batandukanye kuva muri 2024, umwaka yageze mu Rwanda yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’ubundi yirukaniwe icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni y’uwo bari bararyamanye. Eric Semuhungu yatawe muri yombi ku wa 09 Mata 2026.
Ku wa 14 Mata 2026 dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu gihe ategereje itariki yo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kinyarwanda
English
Swahili









