ABA ISLAM BO MU RWANDA BAGIYE KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU WA EID EL FITRI MU BYISHIMO!
Mu gihe habura amasaha macye ngo Abayisilamu ku isi hose bizihize umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid el Fitri), Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uri mu gikorwa cyo gushyikiriza abatishoboye ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda mu turere twose tw’igihugu cy’uRwanda
Iki ni igikorwa kigamije gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bazabashe kwizihiza umunsi mukuru wa Eid el Fitri mu byishimo.
Iki gikorwa kizwi ku izina rya Zakat al Fitri, akaba ari ituro Abayisilamu bifashije bagenera bagenzi babo batishoboye kugira ngo bose bazabashe kwishima ku munsi mukuru w’irayidi.
Iyi ni inshingano ikomeye ku muntu wese ufite ubushobozi, kugira ngo azanezeze umuryango mugari w’abayisilamu mu Rwanda
Mu rwego kandi rwo gufasha Abayisilamu bari mu byiciro byihariye, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda habereye ikindi gikorwa gikomeye cyo gusaranganya miliyoni zirenga 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga yahawe amatsinda y’abagore, abafite ubumuga, abarwayi ndetse n’abacikirije amashuri ya kaminuza.
Aya akaba ari amafaranga azwi ku izina rya Zakat Al Maal, akaba ari amafaranga atangwa n’abakire bafite umutungo runaka, akagenerwa abakene!
Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yatanze ubutumwa bw’ishimwe avuga ko Abayisilamu bo mu Rwanda bagize igisibo cyiza cy’ukwezi kwa Ramadhan. Yongeyeho kandi ko umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda uboneyeho umwanya wo kwifuriza Umunsi Mukuru mwiza Abayisilamu bose muri rusange, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’umuryango we.
Sheikh Sindayigaya yashimangiye ko iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye ari icy’ubumuntu, ubumwe n’urukundo, kandi ko gikwiye kubera urugero abandi bantu bose bafite umutima ufasha.
Uyu munsi mukuru wa Eid el Fitri uzizihizwa mu byishimo n’imiryango itandukanye mu Rwanda no ku isi hose, nyuma y’igihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho abayisilamu bifatanyije mu gusenga no gusabira amahoro n’imigisha igihugu cyabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









