
Vinka yatangaje ko afashwe neza muri Swangz Avenue
Umuhanzikazi Vinka, yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kuva muri Swangz Avenue ngo abe yajya ahandi.
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko muri Swangz Avenue ameze neza nta kibazo, kandi ko anyuzwe n'uko ayobowe ndetse n'uko afashwe muri iyi sosiyete ifasha abahanzi.
Ibi Vinka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitaramo aherutse kugaragaramo.
Yagize ati "Ndacyari muri Swangz Avenue, kandi byose bimeze neza."
Muri iki kiganiro kandi Vinka yasangije abantu urugendo rwe mu muziki, avuga ko yatangiye ari umubyinnyi, nyuma akaza kuba umujyanama w'abahanzi hanyuma aza kuba umuhanzi nyuma.
Yagaragaje ko urukundo akunda umuziki rwamufashije gutera imbere no kugera ku byo amaze kugeraho, ndetse ko atigeze yicuza icyemezo yafashe cyo guhitamo uyu mwuga.