
Madedeli yasohoye amafoto yasezeranye mu mategeko
Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli yashyize hanze amafoto yasezeranye n'umukunzi we Rugamba Faustin uba muri Amerika nyuma yo guhakana amakuru yemezaga ko yasezeranye.
Madedeli na Rugamba Faustin basezeraniye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025.
Ubwo aya makuru yajyaga hanze, Madedeli yabanje kuyahakana, ahamya ko ari ibihuha ndetse avuga ko ifoto yasohotse ari iyo muri filime bitegura gusohora.
Nyamara yashyize yitangariza aya makuru mu mafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram ari kumwe n’uyu musore basezeranye.
Ni amafoto yaherekeresheje amagambo agira ati: “Zimwe mu nkuru ntibiba ari ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarigeze kuzibamo.”
Kugera magingo aya nta yandi makuru aramenyekana yerekeranye n'ibindi birori by'ubukwe bwabo.
Madedeli yashyize yemera ko yasezeranye
Madedeli yasezeranye na Rugamba uba muri Amertika
Madedeli na Rugamba basezeranye ku wa 24 Werurwe 2025