BTS bagarukanye imbaraga: Bari gutegura ibitaramo binini 79 bizinjiza arenga triliyoni y'amanyarwanda
Nyuma y’imyaka ine iri tsinda ritagaragara ku rubyiniro, abahanzi b’icyamamare byo muri Koreya y’Epfo BTS batangaje ko bagiye gutangira uruhererekane rw’ibitaramo 79 ruzazenguruka mu bihugu bitandukanye ku isi, rukaba rwitezweho kwinjiriza iri tsinda amafaranga arenga miliyari 1 y’amadolari bitewe n’uburyo rikunzwe hirya no hino ku isi.
BTS, ni itsinda rigizwe n'abarimo Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, V na Jung Kook, tikaba ryari rimaze igihe ritagaragara mu bikorwa bya muzika kubera inshingano za gisirikare abanyamuryango baryo bari barabanje gucamo mu myaka ishize. Nyuma yo kurangiza ibyo basabwaga n’igihugu cyabo, batangaje ko bagiye kongera guhura n’abafana babo mu rugendo ruzatangirira muri Goyang, Koreya y’Epfo, ku itariki ya 9 Mata 2026, mbere yo gukomereza mu mijyi itandukanye y’amahanga.
Uru rugendo ruzanyura ku mugabane wa Aziya, Uburayi, Amerika na Oceania, mu mijyi ikomeye izwiho kwakira ibitaramo by’umuziki bikomeye nka Tokyo, Londres, Munich, Sydney na Los Angeles. Abategura ibitaramo batangaje ko hagiye gukoreshwa uburyo bushya bwo gutegura urubyiniro bwiswe 360-degree stage, buzafasha kwakira ibihumbi byinshi by’abafana, bityo buri wese akabasha kureba neza iri tsinda ryari rikumbuwe n'abatari bake.
Abasesenguzi bo mu muziki wa K-Pop bavuga ko uru rugendo rushobora kuba rumwe mu ruzinjiza amafaranga menshi mu mateka, cyane ko BTS ikomeje kugira abakunzi benshi ku migabane yose. Nk’uko amakuru abivuga, aya matike y’ibitaramo ndetse n’ibicuruzwa bigurishwa mu bitaramo biteganyijwe bishobora gutuma iri tsinda ryinjiza hejuru ya miliyari 1 y’amadolari, byiyongeraho n’inyungu zituruka kuri album nshya iteganyijwe gusohoka muri Werurwe 2026.
Kugaruka kwa BTS ku rubyiniro ni inkuru ishishikaje ku bakunzi b’iri tsinda ryubatse amateka akomeye mu muziki w’Isi. Ibi bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi babo b’ibihe byose, kandi byitezweho gutanga ibyishimo bidasanzwe nyuma y’igihe kirekire bacecetse mu bikorwa bya muzika.


Kinyarwanda
English
Swahili









