issa
Umuhanzi Omah lay arashinjwa kwambura inshuti ye ibihumbi 15,200 FRW

Jul 30, 2025 - 14:41
 0

Umuhanzi w'umunya-Nigeria Omah Stanley Didi uzwi nka Omah lay, arashinjwa kwambura inshuti ye ya kera ibihumbi 15,200 by’amafaranga y’u Rwanda avuga ko yamugurije mu gutangira umushinga wa MMM ( Mavrodi Mondial Moneybox ) umushinga wari uwo kuguriza aho uwagurizaga yungukirwaga 30%

Ibi byabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, Nk’uko byagaragaye mu mashusho yasakaye ku rubuga rwa X. Obinna Avodele umugabo wo muri Nigeria uvuga ko ari inshuti ya kera y’umuhanzi w’icyamamare Omah Lay, yagaragaye ashinja uyu muhanzi ku mwambura ₦12,000, asaga ibihumbi 15,200 Frw yagurijwe muri 2014.

Obinna Avodele yasobanuye ko Omah lay yamusabye ku muguriza ibihumbi 15,200 kugira ngo ashore mu mushinga wa MMM uzwiho kuba warabeshyaga abantu ku baguriza amafaranga ngo bazungukirwe ku kigero cya 30% kuri ayo bagurije.

Avuga ko we atari asanzwe yizera uwo mushinga wo kugurizanya, ariko yemera kumuha ayo mafaranga kubera inshuro Omah Lay yamwinginze.

Yagize ati " Omah Lay aracyamfitiye ₦12,000. Ubwo y'ubakaga uruganda rw'umuziki we munzu ya Port Harcourt i herereye Nigeria aho nange nari ntuye muri 2014, icyo gihe nari maze igihe kinini nanga gushora amafaranga yange kuko sinizeraga umushinga wa MMM wo ku gurizanya ariko Omah lay yangujije inshuro nyinshi nyamwima nyuma ansezeranya ko uzazana inyungu biza kurangira nemeye ku yamuha."

Uyu mugabo akomeza avuga ko nubwo yahaye ubufasha umuhanzi Omah Lay  amuguriza amafaranga ye kuri ubu ntibacana uwaka cyangwa ngo hagire uvugisha undi nubwo we atarasubizwa ayo mafaranga.

Iyi nkuru ya Obinna Avodele ivuga ko amafaranga yagurije Omah Lay yatunguye abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, banenga Omah Lay kudaha agaciro amasezerano ye n’abandi.

Omah Lay azwi cyane mu ndirimbo nka Soso na Godly ndetse uyu muhanzi ari mu bihe byiza mu muziki we aho kuri ubu indirimbo ‘with you’ yakoranye na Davido imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 15 ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

 Omah Lay arashinjwa kwambura ibihumbi 15200 FRW 

MUHIRE JEAN Berchmans 

Jul 30, 2025 - 14:50