Winnie Nwagi na Spice Diana bari gukorana indirimbo
Hari hashize igihe abafana bibaza ikibura kugirango Spice Diana na Winnie Nwagi bahurire mu ndirimbo yaba iyabo cyangwa se iy'abandi.
Abahanzi bakunzwe muri Uganda; Spice Diana na Winnie Nwagi baherukaga guhurira mu ndirimbo yitwa 'Nzalina' y'umuraperi Feffe Bussi, ariko banayihuriyemo n'abandi barimo Dax Vibez na Kapeke. Iyo ndirimbo bahuriyemo yagiye hanze ku wa 23 Ugushyingo 2025.
Hari hashize igihe abafana bibaza ikibura kugirango Spice Diana na Winnie Nwagi bahurire mu ndirimbo yaba iyabo cyangwa se iy'abandi.
Ibi byose byatewe no kuba harashize imyaka myinshi aba bahanzikazi badahurira mu bikorwa runaka noneho bigakekwako baba batumvikana.
Kuri ubu rero Metro Fm 90.8, radiyo igezweho i Kampala yashyize hanze amafoto bombi bifashe bateguza indirimbo bakoranye izasohoka mu 2026.

Kinyarwanda
English
Swahili