issa
Amahitamo akomeje kugorana mu bitaramo by'abahanzi byahuriranye muri Uganda

Jun 6, 2025 - 19:30
 0

Mu minsi ishize umuhanzikazi Sheebah Karungi yatunguye abakunzi be uvuga ko tariki ya 22 Kanama 2025 azakora igitaramo cye yise 'The Return Of The Queen', kikazahurirana n'igitaramo cy'umuhanzi T-Paul.

Sheebah uzaba ari akora igitaramo cyo kwishimira ko yongeye kugaruka muri Uganda nyuma yo kubyarira muri Canada, yavuze ko kizabera muri Serena Hoteli Kampala.

Ibi yabitangaje nyuma y'iminsi mike agarutse mu gihugu nyuma y’ikiruhuko cy’amezi atandatu yari yarafashe mbere na nyuma yo kubyara.

Iyi nkuru y'igitaramo cye, abafana be b’inkoramutima ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange bayakiriye neza, bavuga ko bazitabira igitaramo ari benshi kugira ngo bamwakire nk’umwamikazi w'umuziki muri Uganda.

Uretse Sheebah kandi umuhanzi T-Paul 256 na we yatangiye kwitegura igitaramo cye, atangaza ko azagikora kuri uwo munsi tariki ya 22 Kanama 2025, kikabera kuri Lugogo Cricket Oval.

Umuhanzi T-Paul afite igitaramo ku itariki imwe n'iyo icya Sheebah kizaberaho. 

Iki gitaramo kizaba ari cyo cya mbere uyu muhanzi ukomoka mu burengerazuba bwa Uganda, azaba akoreye mu Mujyi wa Kampala.

Uretse ibi bitaramo bya Sheebah na T-Paul bazahurira ku itariki imwe ya 22, mu kwezi kwa Kanama muri Uganda hategerejwe n'ibitaramo bya Dax Vibez na Cindy Sanyu bizahurirana ku itariki ya 29 Kanama.

Abakunzi b'umuziki muri Uganda, amahitamo akomeje kubagora bibaza igitaramo bazitabira nicyo bazareka hagati y'icya Sheebah na T-Paul. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com