Igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems ntikizaba

Mar 11, 2025 - 15:25
 0

Umuhanzi Tom Close wari watangije inkubiri yo gutegura igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems nyuma yo kwanga gutaramira i Kigali, byarangiye iki gitaramo kitazaba.

Iki n'igitaramo cyari kuba ku wa 22 Werurwe 2025 aho abahanzi barangajwe imbere na Tom Close bari biyemeje ko bagomba gukora igitaramo cyo guhinyuza Tems.

Nyamara, byarangiye iki gitaramo cyari kuzabera muri BK Arena kitakibaye, nk'uko Tom Close yabihamirije Radio Rubavu.

Ati " Imyiteguro yarakozwe, ariko igitaramo ntabwo kikibaye, ku mpamvu zidaturutse ku bahanzi. Buriya nihagira ikindi dutegura tuzabamenyesha."

Yunzemo ko abahazi bari kuzagaragara muri kiriya gitaramo buri wese azakomeza gahunda ze. 

Tems akaba yarahagaritse iki gitaramo ku mpamvu yavuze ko ari iz'umutekano aho yemezaga ko u Rwanda na DRC batabanye neza , bityo ko ataza gukorera igitaramo mu Rwanda.

Ibi nibyo byarakaje abahanzi Nyarwanda biyemeza gutegura igitaramo cyo guca agasuzuguro, ariko birangiye nacyo kitabaye.

Mar 11, 2025 - 16:43

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.