
SADC yemeje inama izigirwamo ahazaza h'abasirikare bayo bafitwe na M23
Nyuma y’uko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo habereye imirwano yaje gufatirwamo abarwanyi ba SADC bafashwe na M23, bigiye gutuma haba inama yiga ku hazaza h'izi mfungwa z'intambara.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, Abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bagiye kuganira uko abasirikare bayo bagizwe imbohe na M23 bazarekurwa.
Iyi nama biteganyijwe ko izaba tariki ya 13 Werurwe 2025, ariko ikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure.
Iyi nama izaba mu gihe imirwano ihuza M23 na DRC ikomeje mu bice bimwe na bimwe by’umwihariko muri Kivu y’Epfo.
Mu nama iherutse kuba mu ntangiro za Gashyantare 2025 yahuje abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama inama yahuje SADC na EAC, hari hafatiwemo umwanzuro w’uko imirwano yahagarara vuba na bwangu, umuti w’ikibazo ugashakirwa mu nzira z’amahoro harimo n'ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe M23.