
Amb. Munyangaju yashyikirije umwami Prince Guillaume impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Luxembourg
Ku wa Kane taliki 20 Werurwe 2025, nibwo Ambasaderi Aurore Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo yashyikirije umwami Prince Guillaume impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Luxembourg.
Kuba u Rwanda rufunguye Ambasade nshya muri Luxembourg, byitezweho ko bizafasha kuzamura ubukungu, imigenderanire ndetse na Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Mimosa yahawe izi nshingano tariki 18 Ukwakira 2024, nyuma y’imwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro.