
Amerika: Umunyarwanda yatawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyarwanda witwa Nsabumukunzi Faustin w’imyaka 65, yatawe muri yombi n’inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 24 Mata, nyuma yo gucyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatawe muri yombi ubwo yari ahitwa Long Island, akaba agomba kugezwa imbere y’Umucamanza w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, Joanna Seybert, kugira ngo afate umwanzuro kuri dosiye ye.
Faustin, yari atuye muri leta New York, akaba yaragiye muri iki gihugu mu 20023 ariko mu buryo bw’amanyanga kuko yiyitaga impunzi.
Aya ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika , aho yasohoye itangazo ryagaragaje ko Nsabumukunzi yabeshye inzego z’icyo gihugu kuva mu 2003 ubwo yahabwaga ibyangombwa byo kwinjirayo nk’impunzi.
Ubutabera bukomeza bugaragaza ko mu 2007 yahawe ’green card’, naho mu 2009 no mu 2015 akandika asaba guhabwa ubwenegihu bwa Amerika.
Amakuru atangazwa n’iyi minisiteri kandi, agaragaza ko uyu Faustin mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari Konseye, akaba akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri segiteri yari ayoboye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Matthew R. Galeotti, yatangaje ati "Ukekwa akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa ndengakamera by’urugomo mu maganga, hanyuma akabeshya kugira ngo abone ’green card’ ndetse yagerageje kubona ubwenegihugu bwa Amerika."
Yavuze ko igihe cyaba gishize cyose, Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gushaka ndetse no kugeza mu butabera ababa barakoze ibyaha mu bihugu byabo bakabihisha kugira ngo babone ubwenegihugu bwa Amerika.
Ni mu gihe umushinjacyaha w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, John J. Durhan, yavuze ko Nsabumukunzi yabeshye inshuro nyinshi kugira ngo ahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashaka kugira ngo abe umuturage wa Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati "Mu myaka irenga 20, yabayeho muri ibyo binyoma, atura muri Amerika afite ibyangombwa by’ukuri atari akwiriye, abayeho mu buzima bw’igitangaza abo yishe batazigera bagira, ariko ku bw’umuhate w’abashinzwe iperereza bacu ndetse n’ubushinjacyaha, ushinjwa noneho azaryozwa ibyo yakoze."
Nk’uko bigaragazwa n’impapuro z’inkiko, Nsabumukunzi yahamijwe n’Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside adahari.
Inkiko za Amerika kandi zikurikiranyeho Nsabumukunzi uburiganya mu kubona visa, ndetse no gushaka kubona ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko inshuro ebyiri, ibintu abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivugwa ko Nsabumukunzi yakoresheje ububasha yari afite akayobora amatsinda y’abicanyi bajyaga kwica Abatutsi muri Komini yari ayoboye.