issa
Trump yavuze ko Amerika izahura na Iran “icyumweru gitaha”

Jun 25, 2025 - 17:37
 0

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabwiye abanyamakuru ku wa 25 Kamena 2025 ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izahura na Iran icyumweru gitaha ku bijyanye no gushobora kugirana amasezerano ya nikleyeri, nubwo yavuze kenshi ko atemera ko ayo masezerano “ari ngombwa cyane.”

“Tuzaganira na bo icyumweru gitaha, na Iran. Dushobora gusinya amasezerano, sinzi. Ku bwanjye, sintekereza ko ari ngombwa cyane. Ndavuga ngo, bararwanye intambara, bararwana, none barasubira mu buzima bwabo. Sinita ku kuba mfite amasezerano cyangwa ntayo mfite,” Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga inama ya NATO yabereye i La Haye.

Trump yongeyeho ko ubuyobozi bwe buzasaba ibyo bwari bwasabye mbere mu biganiro byabanje na Iran mbere y’uko umutekano muri Moyen-Orient usubira inyuma.

“Ikintu cyonyine twabasaba ni ibyo twari twarabasabye mbere,” Niko Trump yavuze, yongera kuvuga ko adashyigikiye cyane ayo masezerano bitewe n’uko yemeza ko Amerika yatsinze burundu ubushobozi bwa Iran bwa nikleyeri, nubwo raporo z’ibanze z’ubutasi zigaragaza ibitandukanye n’ibyo.

“Turashaka ko nta nikleyeri ibaho, ariko twarasenye nikleyeri. Mbese, yarasenyutse. Navuze ngo ‘Iran ntizagira nikleyeri.’ Noneho twarayisenye. Yaraturikijwe burundu, ku buryo ntumva ko bikenewe cyane kuzabiganiraho. Tubonye inyandiko (amasezerano), ntibyaba bibi. Tuzahura na bo,” Perezida Trump.

Trump yabwiye abanyamakuru ko yari yabajije Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, unamufasha mu by’umutekano w’igihugu, ubwo bari bagiye ku rubyiniro niba ashaka ko bandika amasezerano. Trump yavuze ko yizera ko Amerika ishobora kugera ku buryo Iran isinya iyo nyandiko.

Rubio yabwiye abanyamakuru ko ayo masezerano azaterwa n’ubushake bwa Iran bwo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butaziguye, aho kubinyuza mu bandi.