
Kinshasa: Ba Ofisiye 40 ba 'FARDC' baherutse gutangaza ko bashyize iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi basabiwe kwicwa
Mu minsi ishize nibwo itsinda ry’abasirikare nibura 40 b’ingabo z’igihugu cya DRC (FARDC) baherutse kwifata amashusho ubwo bari bari muri hoteli imwe muri komini ya Bandalungwa i Kinshasa, bavuga ko bashyizeho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi bakatiwe igihano cy’urupfu.
Muri iyo videwo hagaragaramo abo basirikare bakuru bo mu rwego rwa ba Ofisiye, batangaza ko iherezo ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi ryageze ,kandi ko ubutegetsi bwe bwigaruriwe n’igisirikare.
Muri ayo mashusho kandi , umu ofisiye ufite ipeti rya Coloneli, ni we wasomye imbwirwaruhame igaragaza ko ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi bwamaze gushyirwaho iherezo.
Aba basirikare ba FARDC bose kugeza ubu barafashwe bafungirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo muri komini ya Balumbu. bakaba barimo kuburanishwa n'ubutabera bwa gisirikare i Kinshasa, aho basabiwe igihano cy’urupfu.