Perezida Zelensky ntiyumva ibyo guhura kwa Trump na Putin
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanenze gahunda yo guhura hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin w'u Burusiya, bagamije kuganira ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine.
Trump yatangaje ko azahura na Putin ku wa 15 Kanama 2025 muri Alaska, ibyo kandi bikemezwa n’ibiro bya Perezida w’u Burusiya. Zelensky ku wa 9 Kanama yavuze ko ibiganiro byose byaba bidafashije Ukraine ntacyo bizageraho.
Abinyujije kuri Telegram, Zelensky yashimangiye ko ubusugire n’ubwigenge bwa Ukraine budashobora kuganirwaho nta ruhare rw’i Kyiv, kandi ko nta na rimwe Abanya-Ukraine bazaha u Burusiya ubutaka bigaruriye.
Ibiganiro bya Trump na Putin bije bikurikiye uruzinduko rw’intumwa ya Trump, Steve Witkoff, i Moscow ku wa 6 Kanama, aho yagiranye ibiganiro na Putin byavuzwe ko byagenze neza. Ibi bibaye nyuma y’uko Trump asabye ko Ukraine yakwemera kurekura bimwe mu bice bigenzurwa n’u Burusiya kugira ngo intambara ihagarare.
Biravugwa ko Amerika iri kugerageza kumvisha ibihugu by’u Burayi kwemera ko u Burusiya bugumana ibyo bice. Putin nawe yemeye uwo mushinga mu biganiro na Witkoff ku wa 8 Kanama 2025.
Ibiganiro bya Trump na Putin bizaba ari byo bya mbere bibaye hagati yabo kuva Trump yokongera gutorerwa kuyobora Amerika.
Zelensky asanga ibiganiro byose byaba uruhande rwe rudahagarariwe ntacyo byatanga


Kinyarwanda
English
Swahili









