Perezida Museveni yasubije abamushinja ruswa ndetse yikoma Daily Monitor yabahaye rugari

Apr 11, 2025 - 16:16
 0

Mu minsi yatambutse humvikanye amakuru avuga ko, Perezida Museveni yahaye impano ya miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, bamaganiye kure iby'aya mafaranga bavuga ko ari ruswa Museveni yatanze kugira ngo abagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu bamufashe mu mishinga imwe n'imwe.

Sibyo gusa kandi kuko abahagarariye abandi, bamwe banashishikarizaga abayoboke babo bari mu Nteko Ishinga Amategeko kutakira aya mafaranga bise ruswa.

Perezida Museveni nyuma yo kumva ibi, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atanga ubutumwa butomoye asubiza aba batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

Yagize ati "Ba Nyakubahwa, ese mwigeze mwumva amafaranga y’amahanga yoherejwe muri Uganda agamije kugira uruhare muri politiki yacu ku nyungu z’abanyamahanga?"

Icya kabiri, "Niba koko muri indwanyi zirwanya ruswa nk’uko mubivuga, kuki mutigeze muvuga kuri ayo mafaranga ava mu mahanga?"

Perezida Museveni kandi, aba bamushinja ruswa yabagereranyije n'abakozi b'umwanzi w'igihugu aho kuba abarwanya ruswa. Yanenze bikomeye kandi ikinyamakuru Daily Monitor, cyatangaje ibyo gutangwa kw'aya mafaranga ndetse kigaha rugari aba bamushinja ruswa.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Perezida Museveni yasubije abamushinja ruswa ndetse yikoma Daily Monitor yabahaye rugari

Apr 11, 2025 - 16:16
Apr 11, 2025 - 16:20
 0
Perezida Museveni yasubije abamushinja ruswa ndetse yikoma Daily Monitor yabahaye rugari

Mu minsi yatambutse humvikanye amakuru avuga ko, Perezida Museveni yahaye impano ya miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, bamaganiye kure iby'aya mafaranga bavuga ko ari ruswa Museveni yatanze kugira ngo abagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu bamufashe mu mishinga imwe n'imwe.

Sibyo gusa kandi kuko abahagarariye abandi, bamwe banashishikarizaga abayoboke babo bari mu Nteko Ishinga Amategeko kutakira aya mafaranga bise ruswa.

Perezida Museveni nyuma yo kumva ibi, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atanga ubutumwa butomoye asubiza aba batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

Yagize ati "Ba Nyakubahwa, ese mwigeze mwumva amafaranga y’amahanga yoherejwe muri Uganda agamije kugira uruhare muri politiki yacu ku nyungu z’abanyamahanga?"

Icya kabiri, "Niba koko muri indwanyi zirwanya ruswa nk’uko mubivuga, kuki mutigeze muvuga kuri ayo mafaranga ava mu mahanga?"

Perezida Museveni kandi, aba bamushinja ruswa yabagereranyije n'abakozi b'umwanzi w'igihugu aho kuba abarwanya ruswa. Yanenze bikomeye kandi ikinyamakuru Daily Monitor, cyatangaje ibyo gutangwa kw'aya mafaranga ndetse kigaha rugari aba bamushinja ruswa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.