Ibikorwa byose biri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo bigiye gutangira kubarurwa
Ibikorwa byose byaba iby’ubucuruzi cyangwa indi mitungo bibarizwa ahazavugururirwa gare ya Nyabugogo, bigiye kubarurwa.
Ibi ni ibyatangajwe n’umujyi wa Kigali ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Mata 2025.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa n’imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo , bikazakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
Abakorera muri iyi gare cyangwa mu nkengero zayo, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe muri iri barura rizatangira ku wa 17 Mata 2025.
Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo. Ni umushinga uzakorwa n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi.
Iyi gare ikaba izubakwa ku buryo bugezweho kuko izaba ifite n’ibindi byangombwa nkenerwa bijyanye n’ibyo abagenzi bakenera.


Kinyarwanda
English
Swahili









