Rutahizamu wa Rutsiro FC yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka
Rutahizamu w'umunyarwanda ukina muri Rutsiro FC, Habimana Yves, nawe yageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri ibi bihe turimo byo kwibuka.
Ni ubutumwa yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mata 2025, yibutsa abanyarwanda ko bagomba kuzirikana abacu batuvuyemo ndetse avuga ko bagomba kwamaganira kure icyasubiza u Rwanda mu mateka ashaririye.
Yagize ati " Ku nshuro ya 31 twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana abacu batuvuyemo tubabwira tuti 'turi amashami mwibarutse, turi inshuti zanyu kandi aho muri turabasabira'.
Mwagiye tukibakeneye, ntituzabibagirwa kandi tuzamaganira kure icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda mu mateka ashaririye."
Habimana Yves ni umwe mu banyarwanda barimo kwitwara neza muri shampiyona uyu mwaka, nawe byari bikwiye ko agira uruhare mu kubaka igihugu kimwe n'abandi ba-Sportifs muri rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









