issa
Ifoto idasanzwe ya Lionel Messi aterura igikombe cy’Isi yaguzwe akayabo

Jul 30, 2025 - 10:52
 0

Ifoto idasanzwe ya rutahizamu wa Inter Miam ukomoka mu gihugu cya Argentine, Lionel Messi, ifoto ye aterura igikombe cy’Isi yaguzwe amafaranga menshi.

Umwaka wa 2022, nibwo Lionel Messi yatwaye igikombe cy’isi bwa mbere nyuma y’imyaka itari micye arimo kukirukaho ariko byaranze.

Ni igikombe cy’Isi Lionel Messi yatwaye nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kuri Penalite 4 kuri 2, aho iminota y’umukino yari yarangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3.

Byari amarira y’ibyishimo ku batuye Isi byumwihariko abakunzi ba Lionel  Messi ariko bikaba inzozi mbi ku bakunzi ba Kylian Mbappe ndetse n’abagereranyaga Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi yaje guhabwa igikombe cy’Isi nyuma y’umukino ndetse aza gufatwa ifoto ari ku bitugu bya rutahizamu Sergio Kun Aguero ariko anateruye igikombe cy’isi.

Iyi foto yarakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagaram rwa Lionel Messi ariko inazenguruka imbuga nkoranyambaga bitewe n’ukuntu yari iteye ubwuzu.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 29 Nyakanga 2025, nibwo hagiye hanze amakuru yuko iyi foto idasanzwe ya Lionel Messi yakorewe Kadire, yaguzwe angana n’ibihumbi 126 by’Amadorari.

Ibi byashyizwe hanze na Pinini America ijya ishyira hanze uko amafoto yakorewe Kadire agenda agurwa. Iyi foto ni imwe mu z’umupira w’amaguru zashyizwe ku isoko ndetse inagurwa atari macye.

Iki gikombe cy’Isi cyahinduriye amateka Lionel Messi, cyabereye muri Quatar ndetse yanabaye umukinnyi wirushanwa muri iki gikombe cy’Isi.

Ifoto ya Lionel Messi yaguzwe ibihumbi 126 by'amadorari

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ifoto idasanzwe ya Lionel Messi aterura igikombe cy’Isi yaguzwe akayabo

Jul 30, 2025 - 10:52
Jul 30, 2025 - 10:57