U Rwanda ruhombye myugariro mwiza mu gihe kirekire

Jan 24, 2025 - 16:43
 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ihombye myugariro ugiye kumara hanze y’ikibuga igihe kirekire.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, nibwo myugariro w’umunyarwanda ukina aciye ku ruhande Imanishimwe Emmanuel yabazwe imvune yo mu ivi aheruka kugira.

Amakuru ava i burayi mu ikipe akinamo yitwa AEL Limassol, avuga ko Imanishimwe Emmanuel agiye kumara hanze y’ikibuga igihe kingana n’amezi 5 kubera iyi mvune itoroshye afite.

Umukino Mangwende yagiriyeho imvune, wari umukino w’amateka mu gihugu cya Cyprus wahuzaga ikipe ye n’ikipe yitwa Ethnikos Achna wabaye tariki 19 Mutarama 2025.

Uyu mukino warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0, ikinyuranyo cy’amanota 3 kigumamo. Ethnikos iri ku mwanya wa 8 n’amanota 23 naho AEL Limassol iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20.

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi beza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite utatinya kuvuga ko kuba agiye kumara hanze y’ikibuga igihe kingana gutya ari igihombo gikomeye ku Amavubi afite imikino mu kwezi kwa 3.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite umukino izakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria tariki 17 werurwe 2025, mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba 2026 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mukino ndetse n’indi izakurikiraho irimo uwo u Rwanda ruzakina tariki 24 Werurwe 2025 n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, ntabwo Imanishimwe Emmanuel azayibonekamo bivuze ko ari amahirwe akomeye kuri Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC nubwo urwego rwe mu ikipe y’igihugu rucyemangwa.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iyoboye itsinda ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizabera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho ifite amanota 7. Ni itsinda ririmo Nigeria, Afurika y’epfo, Lesotho, Zimbabwe ndetse na Benin.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.