APR FC izajya ikina gute nyuma yo kongeramo intwaro 3? Abakinnyi 11 bashoboka
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi 3 ndetse 2 muri abo batangiye imyitozo i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera.
Ku munsi wejo hashize tariki 20 Mutarama 2025, nibwo ikipe ya APR FC yakiriye kumugaragaro abagande 2 barimo Hakim Kiwanuka ndetse na Denis Omedi baheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri bavuye iwabo.
APR FC kandi itegereje Djibril Watala ukomoka mu gihugu cya Burkinafaso bivugwa ko nawe bamaze kumvikana ndetse mu cyumweru gitaha nawe azaba yamaze gukandagira hano mu Rwanda gukomezanya n’abandi bakinnyi ba APR FC kwitegura igikombe cy’Intwari izakinamo n’ikipe ya AS Kigali tariki 28 Mutarama 2025.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu biravugwa ko yamaze gufunga isoko ryo kugura abakinnyi kuko aba baguzwe nibo ikipe ivuga ko yari ikeneye cyane ko indi myanya ubona ko yuzuye kandi hariho abakinnyi beza.
Ikipe ya APR FC mu mikino ibanza ya Shampiyona twabonye ihura n’ibibazo cyane mu gushaka ibitego ariko aba bakinnyi batatu bongewemo barimo 2 bakina bataha izamu ariko baciye ku ruhande ndetse n’uyu mwataka, bashobora kuziba icyo cyuho iyi kipe yari ifite ndetse ubona ko bazakoreshwa uko byagenda kose.
Umutoza Dàrco Novic imikinire ye muri iyi mikino yo kwishyura ubona ko ikipe nyuma yo kugura aba bakinnyi izaba yataka kugirango ibitego byabuze mu mikino ibanza ya Shampiyona bizaboneke mu mikino yo kwishyura. APR FC itegerejwe, ni iyizaba ishyira igitutu kuri ba myugariro b’amakipe bazaba bakina nabo kuko bitabaye ibyanga yaguze abakinnyi babifitiye ubushobozi.
APR FC muri iyi minsi ifite ikibazo kuri nimero 2 gusa kuko Byiringiro Gilbert usanzwe ahakina yaravunitse, ubu ni Ndayishimiye Diedonne uzwi nka Nzotanga uhakinishwa ariko ubona ko nyuma y’igihe adakina ntabwo aragera ku rwego rwiza.
Abakinnyi 11 bashobora kujya babanza mu kibuga
Mu izamu: Pavel Nzilla
Ba myugariro: Niyigena Clement, Aliou Suane, Niyomugabo Claude na Ndayishimiye Diedonne
Abo hagati: Saidu Dauda, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka Bosco
Ba rutahizamu: Denis Omedi, Djibril Watala na Hakim Kiwanuka
Indi kipe nayo ishoboka APR FC yakoresha mu gihe ishaka kwataka cyane
Mu izamu: Pavel Nzilla
Ba myugariro: Niyigena Clement, Nshimirimana Yunusu, Nzotanga, Niyomugabo Claude
Abo hagati: Saidu Dauda, Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco
Ba rutahizamu: Denis Omedi, Djibril Watala na Hakim Kiwanuka


Kinyarwanda
English
Swahili









