Uko Haruna yagiye mu igeregezwa i Burayi akavayo atamenye naho ikipe ikorera imyitozo
Umukinnyi wo hagati mu Kibuga, Haruna Niyonzima, yagaragaje uko yagiye ku mugabe w’i Burayi mu gihugu cy'u Bufaransa gukora igeragezwa agasuzugurwa kugeza agarutse mu Rwanda atamenye naho ikipe yamushakaga ikorera imyitozo.
Hagati ya 2007 na 2011, ubwo Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste, bakina muri APR FC bigeze kugira amahirwe yo kujyanwa mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa ariko ntibyagenda neza kuko baje gusuzugurwa kandi hano mu Rwanda bari bafashwe nk’abami bitewe n’uko bafashaga ikipe ya APR FC.
Mu kiganiro Haruna Niyonzima aheruka kugirana na Radio Rwanda, yatangaje ko bavuye hano mu Rwanda nk’abanyamwuga ariko bageze mu gihugu cy’u Bufaransa aho bari bagiye mu igeregezwa barasuzugurwa cyane bituma bagaruka.
Yagize ati “ Twavuye hano nk’abanyamwuga, tugezeyo baradusuzugura ndagije ndataha. Mu byukuri twagiye turi abantu batatu umwe ajya muri gahunda ze, twagiye mu ikipe idushaka njyewe na Migi, ariko uko batwakiriye twari tumeze nk’abagiye mu butembere.”
Haruna Niyonzima yatangaje ko bagombaga gukora igeragezwa ibyumweru bibiri ariko bagiye kwisanga bamaze icyumweru cyose baryamye, barya, banywa ariko kujya ku kibuga aho ikipe yabashakaga ikorera baraheba.
Yagize ati “ Twagombaga gukora isuzumwa ibyumweru bibiri ariko icyumweru twakimaze tutanakoze imyitozo. Umu ‘manager’ wari watujyanye twamaze icyumweru mu rugo iwe. Twamaze icyumweru turya, tunywa, nta kintu dukora. Ndababwira nti ‘mwarasaze? Twaje mu kazi cyangwa twaje kuryama.”
Uyu mukinnyi yagaragaje ko amaze kubona bimeze gutyo yahise ahamagara ‘Manager’ wabazanye ahita yigarukira mu Rwanda kuko yabonaga ibyabajyanye nta murongo bifite.
Yagize ati “ Nafashe telefone mpamagara uwo wari watuzanye, kuko njyewe nari maze igihe nkora igeragezwa, nari nzi uko bafata neza abakinnyi. Naramubwiye ngo bite? Twaje mu butembere, ko tumaze ibyumweru bibiri, bimeze bite? Namuhamagaye ari ku wa Gatanu mubwira ko nibigera ku wa gatandatu nzahita njya guhinduza itike y’indege nsubire mu Rwanda. Nahise nitahira.”
Haruna Niyonzima ni umwe mu banyabigwi dufite hano mu Rwanda kuko usibye gukina mu makipe akomeye muri Afurika y’iburasirazuba, yanditswe no mu gitabo cy’abakinnyi bakinnye imikino irenga 100 mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi yakinnye imikino 110.
Haruna niyonzima wakinnye mu makipe akomeye muri Tanzania arimo Young Africans na SIMBA SC, yakinnye kandi muri Al Ta’awon yo muri Libya. Uyu musore yakinnye no muri APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Etincelles FC zikina hano mu Rwanda.
Kugeza ubu nta kipe afite arimo gukinira ndetse yamaze kwinjira no mu mwuga w’ubutoza. Haruna Niyonzima ntarasezera umupira w’Amaguru ariko bisa nkaho ari gutegura kuzabikora mu buryo bwa kinyamwuga.
Haruna Niyonzima akina muri APR FC
Mugiraneza Jean Baptiste akina muri APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









