issa
Perezida wa FIFA yishimiye uko Kigali Pele Stadium na Sitade Amahoro zimeze ubu

Mar 25, 2026 - 07:53
 0

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino, yatangaje ko yishimiye uko Kigali Pele Stadium na Sitade Amahoro zatunganyijwe, mbere yo gukinirwaho imikino ya FIFA Series 2026.

Ibi Gianni Infantino yabitangaje mu ijoro ryacyeye tariki 24 Werurwe 2026, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye cyane Sitade Amahoro ndetse na Kigali Pele Stadium uko ziteguye kwakira iyi mikino ibura umunsi n’igice kugira ngo itagire.

Ni imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, izasozwa tariki 30 Werurwe 2026. Mu butumwa Gianni Infantino yashyize hanze, yatangaje ko yishimiye kubona aya masitade asa neza ndetse yiteguye kwakira iyi mikino ya gishuti mpuzamahanga.

Yagize ati “ Ndishimye cyane kubona Sitade Amahoro na Kigali Pelé mu Rwanda byiteguye kwakira imikino ikomeye ya FIFA Series 2026 mu bagabo, izahuza amakipe y’ibihugu birimo Aruba, Estonia, Grenada, Kenya, Liechtenstein, Macau, Rwanda na Tanzania, ihuza amakipe y’ibihugu bitandukanye ku isi mu marushanwa afite agaciro kanini.”

Uyu muyobozi yifurije amahirwe masa amakipe yose yitabiriye iyi mikino izabera hano mu Rwanda. Yagize ati “ Nifurije amahirwe masa amakipe yose azitabira, kimwe n’ibihugu bizakira iyi mikino hirya no hino ku isi, kandi mwarakoze kudufasha gutuma umupira w’amaguru urushaho kuba uw’isi yose kandi uhuza abantu bose.”

U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mikino izabe isa neza kandi iteguye neza, banyiri ukubikorerwa aamakipe yamaze kugera hano mu Rwanda ndetse amwe yanatangiye imyitozo yitegura iyi mikino.

Kigali Pele Stadium izakira imikino y’amakipe ari mu itsinda rya kabiri ririmo Macua, Aruba, Tanzania ndetse na Leichtenstein. Kuri Sitade amahoro hazakinira itsinda rya mbere riyobowe n’u Rwanda, Kenya, Estonia ndetse na Grenada.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida wa FIFA yishimiye uko Kigali Pele Stadium na Sitade Amahoro zimeze ubu

Mar 25, 2026 - 07:53
Mar 25, 2026 - 07:56