Abanyarwanda baba muri Nigeria bakiriye Ambasaderi mushya i Abuja
Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Nigeria wakiriye ku mugaragaro Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Moses Rugema, mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Abuja, cyateguwe mu rwego rwo kumuha ikaze no kumwifuriza imirimo myiza.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye batuye muri Nigeria, cyabaye umwanya wo kuganira ku ruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu cyabo, by’umwihariko hibandwa ku gukomeza guhuza imbaraga mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.
Mu biganiro byabaye, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho kongera ubufatanye mu bikorwa bifitiye Abanyarwanda n’Igihugu akamaro, birimo gushora imari, guteza imbere ubucuruzi ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda baba mu mahanga.
By’umwihariko kandi, baganiriye ku myiteguro y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho biyemeje gushyira imbaraga hamwe kugira ngo kizitabirwe ku buryo bugaragaza icyubahiro n’agaciro bifite mu mateka y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje kugira uruhare rufatika mu kubaka Igihugu cyabo, binyuze mu bufatanye, ubumwe ndetse n’uruhare rwabo mu bikorwa by’ingenzi by’Igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









