Perezida Kagame uri muri Türkiye yagiranye ibiganiro m’umuhezo na mugenziwe wa Türkiye

Jan 24, 2025 - 11:35
 0

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Mutarama 2025, Perezida Kagame uri i Ankara yakiriwe na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan.

Abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byo mu muhezo mbere y’uko baganira bari kumwe n’abayobozi babaherekeje.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu birakurikirwa n’ibyo bagirana bari kumwe n’itsinda ry’intumwa zabo mbere yo gutangariza abanyamakuru ibikubiye mu biganiro bagiranye.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa mu cyubahiro ku meza na Perezida Recep Tayyip Erdoğan.

U Rwanda na Türkiye ni ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire myiza kandi yakomeje gutanga umusaruro, binyuze mu masezerano y’ubutwererane ibihugu byombi byagiye bisinyana mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukuraho za Viza, umuco na dipolomasi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.