issa
Perezida wa Sena y’u Rwanda yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bwayikomoye ku bakoroni b’u Bubiligi

Apr 13, 2025 - 13:32
 0

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda yavuze ko Jenoside yateguwe, iranononsorwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi buyikomora ku Bakoloni  b’Ababiligi.

Yabigarutseho kuri iki cyumweru, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwibuka Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.

Ati “Amashyaka ya politiki n’Abanyepolitiki bagize uruhare runini mu gusenya Ubunyarwanda babishyigikiwemo mu buryo butaziguye na politiki y’ubukoloni bw’Igihugu cy’u Bubiligi cyari gishingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda kugira ngo babayobore mu nyungu zabo.”

Yavuze ko Ababiligi bafashije gushyiraho amashyaka ya politiki ashingiye ku moko no kubiba amacakubiri n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi. 

Ati “Iyo politiki mbi ikaba yarashingiweho n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, ikaza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko kandi kwibuka abazize kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yagize ati “Ariko ni n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu  nk’igihugu Gihugu.”

Yongeyeho ko u Rwanda rugaya abanyapolitiki bashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Yavuze ko urubyiruko rukwiye gusobanurirwa amateka yaranze igihugu, ndetse no kurwana urugamba rw'ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Apr 13, 2025 - 13:40