Igisirikare cya Israel kirashinjwa kuritura igice cy'ibitaro cyavurirwagamo indembe muri Gaza   

Apr 13, 2025 - 14:07
 0

Amakuru aturuka muri Gaza aravuga ko igisirikare cya Israel cyarashe amabombe yarituye igice cy’ibitaro bya Hamas cyavurirwagamo indembe.

Ni mu gihe Israel ivuga ko yabikoze mu rwego rwo guca akajagari kabarwanyi ba Gaza bari bihishe muri ibyo bitaro bacura umugambi mubisha.

Hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibibatsi by’umuriro bivugwa ko ari iby’ibyo bitaro byashyaga.

Ayo mashusho kandi arerekana bamwe mu barwayi bari bagifite agatege biruka bakiza amagara yabo, aka wa mugani ngo ‘iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye!’

Ubwo ibi byabaga, hari Abanya Palestine barimo abagore n’abana bagaragaye bahunga, bava mu busitani bw’ibitaro bari baruhukiyemo.Ibitaro bya Al-Ahli ni bito kandi bisanzwe ari byo byonyine bikorera muri Gaza nyuma y’uko ibya Al-Shifa byari bigari bisenywe.

Hamas yamaganye ibya kiriya gitero ivuga ko ibyakozwe ari ubugome budakwiye kwihanganirwa. Kuva icyo cyiciro cya kabiri cy’intambara cyatangira Tariki 18, Werurwe, 2015 abantu 1,563 bamaze kuhagwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.