Rusizi: Umwe yishwe n’impanuka y’imodoka abandi 9 barakomereka
Umukecuru umwe yahitanywe n'impanuka y'imodoka ya Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Murenge wa Bugarama yerekeza i Kamembe mu Karere ka Rusizi abandi bantu Icyenda barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025.
Iyo Coaster yari itwawe n’umushoferi witwa Bukuru Sylvère ndetse bagenzi be bavuga ko yari yaraye asinze inzoga zitaramushiramo.
Bavuga ko yageze mu Mudugudu wa Gatare, Umurenge wa Gashonga, maze igonga ipoto ry’amashanyarazi mu ruhande rw’iburyo ahita ayizamura mu ruhande rw’ibumoso igonga igiti, abantu 10 bahita bakomereka umwe apfira kwa muganga.
Undi mushoferi yabwiye itangazamakuru ko yari yaraye mu kabari avamo mugicuku aryama akanya gato mu buryo saa kumi n’imwe z’igitondo aribwo yahise yatsa imodoka ava mu Murenge wa Bugarama atwaye abagenzi berejezaga mu Mujyi wa Kamembe.
Yagize ati: “Kubera umunaniro uvanze n’inzoga zitari zamushizemo, yageze mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga, ibitotsi biramutwara imodoka ayikubita kuri ipoto y’amashanyarazi mu ruhande rwe rw’iburyo, aba nk’ukangutse ariko ibitotsi bikimurimo, ayigarura mu muhanda biranga ayimanura munsi yawo ku ruhande rw’ibumoso, ayikubita ku giti.”
Yakomeje agura ati: “Hahise hakomereka bikomeye abantu 10 na we arimo, harimo umukecuru wo mu Mudugudu wa Misave muri ako Kagari wo mu kigero cy’imyaka irenga 70, wari ugiye kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe, abakomeretse bagejejwe mu bitaro ahita apfa.”
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko iyi modoka yari irimo abagenzi 29, igeze mu Mudugudu wa Gatare, kubera umunaniro no kutaringaniza umuvuduko, umushoferi wari uyitwaye ahita aonga ipoto ry’amashanyarazi n'igiti, imodoka irangirika, hanakomereka abantu 10.
Ati’’ Hakomeretse abantu 10 bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, babagejejeyo, umukecuru wari ukijyamo arapfa, imodoka irangirika bikomeye. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi bitewe n’aho yari ageze.’’
Yakomeje yibutsa abashoferi kwitwara neza mu muhanda birinda umuvuduko ukabije, gutwara bananiwe no gukorera ku jisho, abasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









