issa
Abantu 69 bapfiriye mu mutingito wibasiye Philippines

Oct 1, 2025 - 12:30
 0

Umutingito ukomeye uri ku kigero cya 6,9 wibasiye Ntara ya Cebu iherereye muri Philippines, abagera kuri 69 bawusigiramo ubuzima.

Uyu mutingito wapfiriyemo abantu 69 ndetse ukanakomerekeramo abandi bantu benshi, wabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Nzeri 2025.

Ibiro bishinzwe ubutabazi byatangaje ko abapfuye barimo 30 bo mu Mujyi wa Bogo na 22 bo muri San Remigio, 10 muri Medellin, n’abandi batanu bo muri Tubogon ndetse n’undi umwe wo muri Sogod na Tabuelan.

Uyu mutingito byatangajwe ko wasenye ibikorwaremezo birimo inzu, imihanda n’iteme ndetse bikaba byangiritse ku buryo bikomeye. Byatangajwe ko ibitaro byahise byuzura abarwayi, ndetse bamwe bajya kuvurirwa hanze mu mahema.

Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yasabye abaturage kwitonda no gukorana n’inzego z’ubutabazi, anizeza ko abaganga biteguye ngo bafashe abahuye n’ibibazo.

Yagize ati “Nifatanyije n’imiryango yabuze ababo bakundaga, kandi amasengesho yanjye ari ku bahuye n’ingaruka zose zatewe n’uyu mutingito.”

Uyu mutingito ujye ukurikiye inkubi z’umuyaga ebyiri zikomeye zibasiye Philippines mu cyumweru gishize, ndetse n’imvura yagiye itera imyuzure mu bihe bishize.