Uburusiya bwikomye bimwe mu bihugu bibwihutisha mu biganiro by’amahoro na Ukraine
U Burusiya butangaza ko butazemera gushyirwaho igitutu n’ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi biyikangisha ibihano n’ubwo ishaka amahoro hagati yabwo na Ukraine.
Ni nyuma y’uko ku wa 10 Gicurasi 2025, abakuru b’ibihugu by’i Burayi basabye u Burusiya kwemera guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30 cyangwa bugafatirwa ibihano bikomeye.
Ubudage na bimwe mu bindi bihugu by’i Burayi, byatangaje ko nibigera tariki 12 Gicurasi u Burusiya butaremera agahenge, buzafatirwa ibihano bishya.
Dmitry Peskov,Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, , yavuze ko igihugu cye kitazemera kuganirizwa gishyirwaho igitutu, ati “Nta muntu ugomba kuganiriza u Burusiya nk’aho abuha amabwiriza.”
Yavuze ko kandi u Burusiya bwifuza kugera ku gisubizo kirambye binyuze mu biganiro byo mu buryo bwa dipolomasi.
Moscow igaragaza ko ifite impungenge z’uko Ukraine ishobora gukoresha agahenge mu buryo bwo kongera kwisuganya kugira ngo itangire intambara bundi bushya.
Ukraine iherutse gutangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize, Uburusiya bwayigabyeho ibitero by’indege zitagira abapilote zangiza byinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









