issa
Umuyobozi wa RDB yeretse abanyamisiri aho bashora imari mu Rwanda

Sep 23, 2025 - 14:05
 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yasabye abashoramari bo mu Misiri kuza kwirebera amahirwe atandukanye u Rwanda rufite kuko ari igihugu kiyemeje kuba ihuriro ry’ishoramari ndetse n’irembo ryagutse ry’isoko ryo mu Karere.

Ibi uyu muyobozi wa RDB, yabigarutseho ku wa mbere Tariki ya 22 Nzeri 2025, mu Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri ryabereye i Cairo, rigamije gukomeza kureshya abashoramari no gushimangira umubano mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Iri huriro ryahuje abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu byombi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, amahirwe ibihugu byombi bifite no guteza imbere ubufatanye burambye ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Abashoramari bo mu Misiri bagaragarijwe ko bashora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo, inganda, ubukerarugendo, n’ibikorwa remezo byo kwakira abantu, ubuzima n’ibijyanye n’imiti n’ubwubatsi bw’inzu zo guturamo ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Impande zombi ziyemeje ko mu kubyaza umusaruro inyungu ibihugu byombi bifite mu Turere biherereyemo, hakenewe korohereza abashoramari, guhanahana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no gushyiraho imishinga ihamye y’ubucuruzi mu rwego rwo guhuza no kwagura amasoko yo ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.