issa
Chad: Perezida Idriss Déby agiye kohereza ingabo 1,500 muri Haiti guhangana n’imitwe yitwaje intwaro

Apr 22, 2026 - 10:52
 0

Perezida wa Chad, Mahamat Idriss Déby, yatangaje ko igihugu cye kigiye kohereza abasirikare 1,500 muri Haiti iherereye muri Amerika ya Ruguru mu rwego rwo gushyigikira ingabo mpuzamahanga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zigamije kugarura umutekano ku isi.

Ni ibyo yatangaje ku wa 21 Mata 2026 avuga ko agiye kohereza batayo ebyiri zigizwe n’abasirikare 750 muri Haiti mu rwego rwo gukomeza gutanga inkunga ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no guhashya imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano ku isi.

Izi ngabo 1,500 za Chad amakuru ahari ni uko zigiye gufatanya n’itsinda ryiswe GSF, rigizwe n’ingabo zisaga 5,500 z’ibihugu bitandukanye rimaze imyaka itatu rishinzwe ku mpamvu zihariye zijyanye no gucunga umutekano mpuzamahanga ziri muri Haiti mu guhashya imitwe yitwaje intwaro yazengereje iki gihugu.

Ibi bije mu gihe Haiti icyugarijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gushimutwa kw’abaturage no gufatwa ku ngufu kw’abagore na bana bato b’abakobwa ibikorwa n’imitwe yitwaje intwaro kugeza ubu ikinagenzura igice kinini cy’umurwa mukuru, Port-au-Prince w’iki gihugu.

Bitewe n’ibyo bibazo bitandukanye Haiti igikomeye guhangana na byo yashyize mu bihugu bya mbere bikennye cyane ku mugabane wa Amerika nubwo amahanga agikomeje gushakisha inzira zo kurengera abagituye bakomeje kuburira ubuzima mu mirwano icyo gihugu gihanganyemo n’iyo mitwe yitwaje intwaro.

Apr 22, 2026 - 11:13