issa
Amerika: Batatu bapfiriye mu gitero cyagabwe ku musigiti

May 19, 2026 - 12:44
 0

Abantu batatu bapfiriye mu gitero cyagabwe ku Musigiti witwa Islamic Center of San Diego uri muri Leta ya California ndetse abasore babiri bakigabye basangwa bapfuye bikekwa ko bahise birasa.

Ni igitero cyagabwe ahagana saa sita z’amanywa yo ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026.

Polisi yahise itabara nyuma yo kumenya ayo makuru y’uko hari umuntu wari uri kurasa kuri uwo Musigiti uherereye mu gace kitwa Clairemont.

Polisi yavuze ko iri gukora iperereza ku cyateye urwo urugomo bigaragara ko rufitanye isano n’urwango ku Bayisilamu.

Umuyobozi wa Polisi ya San Diego, Scott Wahl yavuze ko nubwo batabaye kuri uwo Musigiti bitabaye ngombwa ko bakoresha amasasu mu kugarura ituze.

Yagize ati “Nta mupolisi wigeze arasa ariko iperereza riracyari mu ntangiriro nubwo igitero cyo twahise tugihagarika.”

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko umwe mu bapfuye yari umuzamu w’uwo Musigiti, ndetse yashimiwe uruhare yagize mu gukumira ko icyo gitero gikomera kurushaho.

Icyo gitero cyabaye mbere gato y’uko Abayisilamu bakoresha uwo Musigiti batangira amasengesho yo ku manywa ndetse hari abari bamaze kugera imbere mu Musigiti.

Nubwo abo bagizi ba nabi bashakaga kwinjira mu Musigiti, ntibabashije kubigeraho kubera ko bahanganye bikomeye n’umuzamu nubwo bamurashe ariko byatumye akumira ibyabaye byose bibera hanze y’Umusigiti.

Nyuma abo bagizi ba nabi barimo ufite imyaka 17 n’undi ufite 18 bagerageje guhunga, ariko ntibarenga umutaru kuko baje gusangwa bapfuye bombi bikekwa ko birashe.

May 19, 2026 - 13:13