issa
Nigeria: Perezida Tinubu yapanze guhura na Trump byihuse

Nov 2, 2025 - 16:08
 0

Perezidansi ya Nigeria yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu Bola Ahmed Tinubu yafashe gahunda yihuse yo guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, mu biganiro byo kwigira hamwe ibibazo by’abakiristu bakomeje kwicwa bazira ukwemera kwabo.

Daniel Bwala, umujyanama wa Perezida wa Nigeria Tinubu unashinzwe itangaza makuru n’itumanaho mu byapolitike muri icyo gihugu, kuri iki cyumweru abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko vuba Trump azagirana ibiganiro byimbitse na mugenzi we w’icyo gihugu cya Nigeria aho bazaba biga ku bibazo by’umutekano muke n’iterabwoba bimaze igihe bihangayikishije abatuye icyo gihugu, ariko nanone ingingo nyamukuru ikazaba ari iyo kurwanya inyeshamba z'aba Islam bavugwaho gutoteza no kubuza ubuzima abo badahuje ukwemera.

Ibi bibaye nyuma y’amagambo yari mu nyandiko Perezida Trump yashyize ku rubuga rwe rwa X ku wa 1 Ugushingo 2025, ashinja bamwe mu baturage batuye muri Nigeria kwica bagenzi babo kubera kudahuza imyemerere, avuga ko leta ya Amerika idateze kureka abo bantu ngo bakomeze bidegembye, ibyo bigashyira igitutu gikomeye ku nteko ishinga amategeko ya Nigeria yo gusaba ko abo bakuru b’ibihugu bombi bahura bakigira hamwe icyo kibazo, nk’uko bikomeje gutangazwa mu binyamakuru byo muri Nigeria.

Daniel Bwala, umujyanama wa Bola Ahmed Perezida wa Nigeria, yanditse kuri X ye avuga ko Perezida Bola Tinubuna na Trump bafitanye umubano mwiza ndetse ko bafitanye amasezerano yo kurwanya iterabwoba, ubugizi bwa nabi no kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu, bityo ko kurwanya abahohotera abakirisitu bizoroha.

Bwala yavuze ko ubwo Trump yari ku butegetsi mbere y’uko asimburwa na Joe Biden, yari afitanye umubano mwiza na leta ya Nigeria kubera ko ngo icyo gihe yanemeye kugurisha ibikoresho bya gisirikare icyo gihugu kugira ngo kirwanye imitwe y’inyeshyamba nka Boko Haram n’indi yitwaza amadini n'imyemerere ikabuza bamwe ubuzima.

Kugeza ubu, Leta ya Nigeria ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irwanye imitwe yitwaje intwaro yitwaza imyemerere n'amadini ikica abakirisitu badahuje ukwemera n' imyemerere, n'ubwo icyo kibazo kitarakemuka.

Nov 2, 2025 - 18:12