Musanze: Umugabo arakekwaho gutema ingurube za sebukwe
Umugabo witwa Munezero Janvier wo mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, arakekwaho gutema ingurube za sebukwe kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’uyu muryango dore ko n’umugore we ariho yar yarahukaniye.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Kumazi, Akagari ka Bisoke.
Amakuru avugako umugabo witwa Barasebya w’imyaka 78, yabyutse mu gitondo asanga ingurube ze ebyiri zatemwe ku maguru y’inyuma.
Uyu mugabo Munezero Janvier w’imyaka 31, bikekwa ko ariwe watemye ingurube za Sebukwe Barasebya 78, abereye umukwe.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko Munezero yari asanzwe afitanye amakimbirane na sebukwe, ndetse ko umunsi umwe mbere y’icyo gikorwa yari yaje gusaba gutahana umugore we, wari wahukaniye iwabo, ariko baramumwima.
Umwe muri aba batangabuhamya yagize ati “ Uyu Munezero yari amaze iminsi aza ateza umutekano muke hano mu rugo rwa sebukwe, byageze ku munsi w’ejo aje kureba umugore we bakamumwima umugore we kubera ko yari yahukanye yagiye arakaye. Ndakeka nta gushidikanya ko ziriya ngurube zatemwe afitemo uruhare kandi abaye yabikoze, bijyanye n’ayo makimbirane.”
Undi muturage nawe yagize ati: “Twabyutse dusanga ingurube za Barasebya zatemwe ku maguru. Ni ibintu biteye agahinda kandi bigayitse, kuko hari uburyo bwo gukemura amakimbirane hadakoreshejwe urugomo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yemeje iby’aya makuru anashimangira ko iperereza rigikorwa ndetse ukekwa yafashwe.
Yagize ati: “Ni byo koko twamenye ko ingurube za Barasebya zatemwe, bikekwa ko byakozwe na Munezero Jeanvier akaba ari umukwe we. Uwo mugabo yamaze gushyikirizwa Polisi sitasiyo ya Kinigi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo mu gihe habayeho amakimbirane, ahubwo bakagana inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwangiza cyangwa se gukora ibindi bikorwa bigayitse igihe habaye amakimbirane yo mu miryango, ahubwo bakegera inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikabafasha gukemura ibibazo mu mahoro. Urugomo nk’uru ni rwo rwongera amakimbirane aho kuyagabanya.”
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Mu ngingo ya 193 aho ivuga ko kwica cyangwa gukomeretsa amatungo y’undi. Iyo umuntu yishe cyangwa yakomerekeje amatungo y’undi ku bushake, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2.


Kinyarwanda
English
Swahili









