issa
Google yahinduye ikirango cyayo bwa mbere mu myaka icumi ishize

May 13, 2025 - 14:57
 0

Ku nshuro ya mbere mu myaka icumi ishize, Google yahinduye ishusho y’ikirango cyayo kizwi cyane cya ‘G’.

Ikirango cyari gisanzweho gifite amabara ane (umutuku, umuhondo, icyatsi n’ubururu), kiracyakoreshwa kuri murandasi, ndetse no muri telefone za Android zitari Pixel, ikirango gishya kirigukoreshwa kuri telefone za iOS na niza Pixel. Amakuru avuga ko iki kirango cyashyizwe muri porogaramu ya Google kuri iOS ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi, ndetse no kuri verisiyo ya Google beta 16.8 kuri Android.

Ku kirango gishya cya Google, amabara asanzwe aranga icya mbere ntiyahindutse gusa zimwe mu mpinduka zabayeho n'uko imirongo itandukanya aya mabara agize iki kiragano yakuwemo.

Google nta byinshi iratangaza kuri izi mpinduka nko ku bijyanye no kuba iki kiragano kizagaragara no kuri porogaramu zayo nka Google Maps na Google Chrome. Gusa bitewe n'uburyo Google ikomeje gushyira imbaraga mu bijyanye no gusakaza ikoranabuhanga muri porogaramu zayo cyane zishingiye no ku bwenge buhangano (AI), birashoboka cyane ko izi mpinduka ku kiragano cyayo zishobora kugera muri porogaramu zose.

Iyi sosiyete ya Google iri gukora impinduka zitandukanye mu bikorwa byayo ahanini igira ngo ifashe abayikoresha kujyana n'ibihe cyane cyane mu by'ubwenge buhangano, nkaho iherutse gushyiraho porogaramu ya Gemini ifashe mu bijyanye n'iri koranabuhanga.

Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere, izi mpinduka ku kirango cya Google, zizaba zinjiye muri porogaramu zayo zose ndetse no mu bikoresho by'ikoranabuhanga nka telefone zikoresha Android.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com