Huye: Batatu bapfuye, hakekwa inzoga zitujuje ubuziranenge
Abantu batatu bo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, barimo abagabo babiri n’umugore umwe bapfuye, bikekwa ko bishwe n’inzoga itujuje ubuziranenge banyoye.
Ibi byatangiye ku wa 11 Werurwe 2026, ubwo abantu bajyaga kunywa inzoga mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Shyunga uherereye mu Kagari ka Shanga,nyuma abaturage batanu batangira kumererwa nabi, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Maraba, bahita babakomezanya ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ari naho batatu muri bo bahise baburira ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yvuze ko Polisi yamenye aya makuru ihita itabarana n’inzego z’ibanze ndetse n’ubugenzacyaha.
Yagize ati ‘‘Kugeza ubu, abagabo batatu n’umugore umwe bapfuye, naho abandi bantu babiri barimo umwana w’imyaka itandatu baracyarembeye kwa muganga.’’
Yakomeje avuga ko umugabo umwe w’imyaka 33 ukekwaho kuba ari we wari wenze iyi nzoga yahise atabwa muri yombi, aho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi ngo akorweho iperereza.
Yabineyeho kuburira abaturage by’umwihariko abenga inzoga zitujuje ubuzirange bagamije inyungu gusa.
Ku wa 9 Werurwe 2026, ubwo habaga amatora y’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Meya w’aka Karere, Ange Sebutege, yagaragaje ko hari inganda eshatu zengaga ibikomoka ku bitoki zafunzwe kubera gukora ibinyobwa bitemewe, ariko yongeraho ko ubugenzuzi bugikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









